Print

Seychelles yanyagiriwe iwayo n’Amavubi yageze mu Rwanda kureba ko yakwishyura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2019 Yasuwe: 3049

Seychelles yageze mu Rwanda aho ije kureba niba yakuramo Amavubi yayitsindiye kuri Stad de Linite yo mu murwa mukuru Victoria,ibitego 3-0.

Nubwo batsinzwe ibitego 3-0,abasore ba Seychelles banze kuva ku izima bagera mu Rwanda hakiri kare aho barakora imyitozo yabo ya mbere kuri stade ya Kigali nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Musanze.

Aba basore ba Seychelles bazongera gukora imyitozo ku munsi w’ ejo saa 18h00 bitegura bwa nyuma umukino wabo n’Amavubi uzaba kuwa Kabiri saa 18h00 kuri stade ya Kigali.