Print

Umunyeshuli wigaga muri kaminuza yahoze yitwa KIST yasanzwe mu kigo yishwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2019 Yasuwe: 7110

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019,nibwo umurambo wa Imanishimwe wabonywe n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Uyu mukobwa wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, bikaba bikekwa ko yishwe.

Ababonye umurambo w’uyu mukobwa babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yemeje aya makuru ndetse avuga ko abashinzwe ubugenzacyaha batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Inkuru: Umuseke