Print

Hahishuwe impamvu yatumye Meddy akurwa ku rubyiniriro igitaraganya mu gitaramo cyo kwita izina atarangije kuririmba

Yanditwe na: Martin Munezero 9 September 2019 Yasuwe: 14861

Taliki ya 7 Nzeri 2019 , nibwo habaye igitaramo cyo Kwita izina Concert aho cyahurije hamwe abahanzi batandukanye barimo Ne-Yo ndetse n’abahanzi nyarwanda barimo Meddy.

Gusa kuva ku muhanzi waririmbye ku nshuro ya mbere yakoze amasaha menshi bigeze kuri Meddy akora igihe kingana n’iminota 15 gusa benshi bibaza uko bigenze barashoberwa.Ku munsi nyirizina byari bigoye ko umuntu abona amakuru kuri bino bintu aho n’abashinzwe kureberera inyungu za Meddy yavuze ko nawe byamutunguye.

Gusa amakuru dukesha genesisbizz aravuga ko byatewe n’imikoreshereze mibi y’isaha y’abateguye igitaramo ngo kuko baracyererewe .

Byari biteganyijwe ko agomba kujya ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu agakora igihe kingana n’isaha saa yine abazanye na Ne-Yo bagatangira kubaka indi Stage y’uyu muhanzi.

Meddy agitangira kuririmba abo kwa Ne-yo basabye ko habaho kubahiriza igihe nkuko babyumvikanye mu masezerano kugirango umuhanzi wabo aririmbire ku isaha.

Manager wa Ne-yo yabwiye abateguye iki gitaramo barimo Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Rwanda Convention Bureau (RCB) na EAP ko ibyo nibidakorwa umuhanzi wabo ava mu buryohe bw’igitaramo ntaririmbe.

Abategiye iki gitaramo ntacyo baravuga kuri iki kibazo kuko mu gihe abanyamakuru bahagamagaraga Mushyoma Joseph uzwi nka Boubu ukuriye EAP ntiyigeze yitaba telephone

Twakwibutsa ko byari biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azagera ku rubyiniro saa 6 gusa siko byagenze kuko uwambere yaririmbye ku isaha ya saa tatu.


Comments

gakuba 9 September 2019

Aliko kutubahiriza amasaha tuzabireka bigenze bite!!