Print

Habumugisha ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame yatawe muri yombi nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 12063

Diane Kamali yandikiye perezida Kagame amubwira ko Dr Francis Habumugisha yamukubitiye mu ruhame ndetse hakaba hashize ibyumweru 2 atarahanwa kandi yarashyikirije ikirego RIB.

Yagize ati"Nakubitiwe mu ruhame n’umugabo witwa Dr. Francis (Good Rich TV) kuwa 16.07.2019 mbimenyasha RIB,hashize amezi abiri atarahanwa, ese kuba umuntu afite amafaranga, anaziranye n’abantu bakomeye bimwemerera guhohoterwa ntahanwe?".

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ahagana ku i saa 2h11’,Nyakubahwa Paul Kagame yasubije uyu mukobwa ko bagiye kubikurikirana bakamenya impamvu ya nyayo yatumye ahohoterwa.

Yagize ati"Tugiye kubikurikirana,kandi tumenye ibyabaye koko ndetse tubifatire umwanzuro ukwiye. Ndatunguwe niba RIB yarifite amakuru. gute batakoze icyo basabwaga gukora?.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yatangarije kuri Twitter ye ko Dr Francis yatawe muri yombi uyu munsi, ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Iki kibazo cyashyikirijwe ubushinjacyaha. Ushinjwa yatawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje”.


Comments

12 September 2019

Ni ibintu bibabaje cyane niba ababishinzwe bibutse kugira icyo bakora ari uko umukuru w’igihugu avuze ko agiye kugira icyo akora.


Natal 12 September 2019

Hahaaaa, ikirego cyari kimaze amezi 2 none bibutse ko bakimenyeshejwe ar’uko Nyakubahwa avuze? Bizadusaba kuba dusobanutse mu mutwe ku buryo twabasha kwivuganira na President tu. Ngayo nguko!


12 September 2019

Turashimira cyane nyakubahwa Perezida wacu uburyo yita Ku baturage, ariko bikaba bibabaje kubona abakagombye kumufasha basa nka ba ntibindeba.
Francis wiyita Dr abeshya yarakwiriye guhanwa kuko yari yarigize nabi kuva kera, baca umugani mu Kinyarwanda ngo imisi y’umujura ni 40.


umulisa 11 September 2019

umukuru wigihugu afite akazi gakomeye ibintu byose biri kumutwe we


Francine 11 September 2019

Hhhh!!!birasekeje!mwibutsekumufata’arukoyigereye ibukuru?uwaherakurime,ubuse,ibibazonkibibizajyabikemuka,arukobyagezemunzegozohejuru?abarebwaganikikibazorwosemwigaye.


Aubrey 11 September 2019

Abantu bajye bubahiriza inshingano zabo batagombye gutegereza ko President wacu abanza kugira icyo abivugaho.


Noyigaba Anselm 11 September 2019

Ibyo guhohotera abagore nyamara bimaze gufata intera ndende!!!!! Mukurikirane n’ibibera mu Murenge wa Shyogwe-Murambi hafi ya Vice Mayor induru zirara zivuga