Print

Musanze: Urukiko rwategetse ko uwari Visi meya wakubise umugore we afungwa iminsi 30

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2019 Yasuwe: 1652

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, rwategetse ko uyu Ndabereye aba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa Gatatu,kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze gukusanya ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndabereye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ku munsi w’ejo kuwa kabiri kuko ngo ari bwo buryo bwonyine buzatuma abonekera igihe ndetse bwasabye ko ibaruwa yanditswe n’umugore we amusabira imbabazi iteshwa agaciro kuko ngo yayanditse kubera igitutu cy’abashyigikiye Ndabereye.

Ndabereye Austin wahoze muri nyobozi ya Musanze, yegujwe kuwa 03 Nzeri 2019 kubera iyi myitwarire igayitse yo gukubita,gukomeretsa, no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri,Ndabereye yaburanye ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo aho yemeye ko yakubise umugore we akanamukomeretsa koko ariko ko ibyo kumupfura umusatsi atari abigambiriye.

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwanzuye ko Ndabereye akomeza gufungwa by’agateganyo, mbere y’uko kuburana mu mizi bitangira.