Print

Karongi: RIB yataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwica umumotari bagatwara moto ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 2819

Umumotari witwa Maniriho Faustin wari uzwi nka Gasiga w’imyaka 30 yaraye yiciwe mu murenge wa Rubengera,mu kagari ka Bubazi mu mudugudu wa Gitwa mu karere ka Karongi ubwo yari mu kazi umurambo we ubonwa mu gitondo n’abantu bari bagiye mu kazi.

Maniniriho wari ufite imyaka 31,yahamagawe n’umuntu saa mbili z’ijoro ari mu kabari n’umugore we n’inshuti ze, amusaba ko yaza akamutwara aragenda ariko birangira atagarutse mu rugo, aribwo umugore we yabimenyesheje abantu baramushaka baramubura,umurambo we ubonwa munsi y’umuhanda n’umuhinzi wari ugiye guhinga mu gitondo.

Nkuko RIB ibitangaza, hari abantu batatu bafashwe kuwa Kabiri w’iki cyumweru barimo gukurikiranywa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha I Karongi.