Print

Rutamu Elie Joe yatangaje rutahizamu yifuza kubona kurusha abandi bose mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2019 Yasuwe: 6474

Rutamu ukundwa n’abatari bake kubera ijwi rye,yabwiye Radio 10 ko ubwo yari muri USA yakunze gukurikirana shampiyona y’u Rwanda ariko ngo yatunguwe n’ukuntu rutahizamu Micheal Sarpong yakunzwe na benshi ndetse ngo yifuza guhura nawe bakifata selfie.

Yagize ati “Ndifuza kubona rutahizamu Micheal Sarpong waciye ibintu hose.Abantu bose wumva bavuga Sarpong arakunzwe cyane kurusha ba Bokota na Amissi Cedrick.Abakobwa beza bose babaye aba Sarpong,n’ibindi.Nzagera muri stade kare kugira ngo mpure nawe ndetse nzifotozanya nawe.Sarpong nzamuha igihembo kuko yashuhije abafana mu Rwanda.”

Rutamu umaze iminsi yiga muri USA,yagizwe ambasaderi w’irushanwa ry’Agaciro ry’uyu mwaka aho agiye kurimenyekanisha hirya no hino birimo ko azogeza uwo mupira uri live.

Irushanwa ry’Agaciro rizatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2019,aho APR FC izatangira saa saba ihura na Mukura VS mu gihe Rayon Sports yo izahura na Police FC imaze iminsi yitoreza I Gishari, saa cyenda n’igice.

Rutamu wahawe kuyobora iri rushanwa yavuze ko azanye udushya mu irushanwa ry’Agaciro aho bazahemba abakinnyi bateye amshoti akomeye,abazamu bigaragaje n’abafana.




Rutamu yavuze ko yatunguwe n’uburyo Sarpong yubatse izina mu gihe gito