Print

Asinah Erra yatangaje izina ry’ indirimbo yakoranye na Riderman bahoze bakundana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2019 Yasuwe: 2232

Asinah yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye Riderman ndetse ariyo mpamvu byamufashije kumwegera bagakorana iyi ndirimbo izahosoka mu cyumweru gitaha.

Yagize ati"Njye na Riderman dufitanye indirimbo, izasohoka mu cyumweru gitaha, twari twayise Bombe ariko twumvishe hari abandi bazanye isa nayo biba ngombwa ko tuyihindura izina tuyita Turn Up."

Asinah wari umaze iminsi acecetse muri muzika,agiye gushyira hanze iyi ndirimbo yafatanyije na Riderman batandukanye mu buryo bwababaje benshi mu bakunzi babo bari baziko bazarushingana.