Print

Miss Vanessa wamamaye muri Miss Rwanda 2015 yambitswe impeta n’umuherwe w’umukongomani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 5272

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akunda gukoresha cyane,Vanessa yashyize hanze ifoto yambaye impeta, arangije yandikaho ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’umusore wamwambitse impeta.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga urukundo rwa Vanessa n’uyu muherwe wo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwamamaye aho byavuzwe ko uyu mugabo yabenze uwitwa Shaddy Boo amusimbuza Vanessa.

Benshi bavuze ko uyu muherwe yahaye Vanessa imodoka ihenze cyane nyuma yo kumubona akamubenguka.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,Kabalu yahisemo kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.