Print

Hahishuwe uburyo Inuma zakoreraga ubutasi Amerika mu ntambara z’ubutita

Yanditwe na: Martin Munezero 14 September 2019 Yasuwe: 4770

Inyandiko zikubiyemo uko izo numa zakoraga ubutasi zivuga ukuntu zahabwaga imyitozo yo gukora ibikorwa by’ubutasi mu gufotora ahantu hakomeye mu cyitwaga Ubumwe bw’Abasoviyete, urebye bukaba ari bwo Burusiya bwo muri iki gihe.
Izi nyandiko zinavuga ukuntu ibikona nabyo byifashishwaga mu kujugunya ku rubaraza rw’amadirishya ibyuma byo kumviriza.

Ndetse n’ukuntu amafi manini yo mu bwoko bwa ’dolphins’ yahabwaga imyitozo yo gukora ubutasi mu bice byo munsi y’amazi magari.

CIA yizeraga ko inyamaswa zishobora gukora ibikorwa by’"umwihariko" muri gahunda z’ubutasi z’uru rwego.

Amakuru anavuga ko Ubwongereza nabwo bwakoresheje inuma mu butasi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Amakuru y’ikoreshwa ry’inuma mu itumanaho amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi, ariko mu ntambara ya mbere y’isi ni bwo zatangiye kwifashishwa mu kwegeranya amakuru y’ubutasi.

Izi nyandiko nshya z’ubutasi zatangajwe zivuga ko nko mu myaka ya 1970, mu gikorwa cyahawe izina ry’ibanga rya ’Tacana’, inuma zashyizweho twa ’camera’ duto twikoresha tugafata amafoto.

Hagenderwaga ku kuba ngo inuma ubusanzwe ari inyoni yicisha bugufi kandi ifite ubushobozi budasanzwe.

Ishobora kujugunywa ahantu itigeze igera na rimwe ariko ikaza kongera gushobora kwisubiza iwayo nko muri kilometero zibarirwa mu bihumbi amagana.

Izo nyandiko zivuga ko izo nyoni zajyanwaga mu ibanga i Moscou, nuko CIA ikareba uburyo bwo kuzohereza aho zijya gutata.

Zikaba zagurutswa ziturukijwe mu ikoti umuntu yambaye yazihishemo cyangwa nko mu mwenge waciwe nko mu rukuta rw’ahantu imodoka iparitse.

Bivugwa ko hari nubwo inuma zagurutwaga zinyujijwe mu idirishya ryo ku ruhande ry’imodoka igendera ku muduvuduko wa kilometero 80 ku isaha.

Inuma yashoboraga koherezwa habura kilometero nke zaho igomba gutata, nyuma ikaza gusubira aho yohererejwe yatojwe kuzirikana ko ari ho iwabo.

Nonese mu by’ukuri izo numa zakoze ibikorwa bingana gute by’ubutasi kandi zajyanye ayahe makuru? Icyo cyo bisa nkaho kikiri ibanga.

Inkuru ya BBC


Comments

Gasore 22 September 2019

abanyamerika bageze kure mwikoranabuhanga


hitimana 15 September 2019

Kuba Amerika na Russia bihora bihanganye (Cold War),nta kabuza bizageraho birwane.Daniel igice cya 10 na 11,bible yita Amerika "Umwami w’amajyepfo",naho Russia ikitwa "Umwami w’amajyaruguru".
Daniel 11:40,havuga ko ibi bihugu bizashyamirana bikarwana.Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.