Print

Hazard na Courtois bagiriye inama Zidane y’umukinnyi yagura agafasha Real Madrid kongera kuyobora Uburayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 5915

Aba bakinnyi bahoze bakinana na N’golo Kante muri Chelsea babwiye Ziane ko uyu mukinnyi wo hagati afite ubuhanga budasanzwe ndetse yafasha Real Madrid gutera intambwe ikomeye yo kongera gutwara ibikombe bya UEFA Champions League.

Ikinyamakuru The Athletic cyavuze ko uyu mukinnyi Kante nawe yifuza kuzerekeza muri Espagne gukinira imwe mu makipe y’ibigugu aba muri Espagne ariyo mpamvu aba bakinnyi babiri basabye Zidane ko yatangira kurambagiza uyu musore.

N’golo Kante udakunze kuvuga byinshi,ni umwe mu bakinnyi bakina imbere ya ba myugariro b’abahanga cyane kurusha abandi bose ku isi ndetse ngo yifuza kwerekeza mu ikipe yamufasha kwegukana UEFA Champions League.

Real Madrid ikunze kugura muri Chelsea abakinnyi bakomeye aho yaherukaga kugura Courtois kuri miliyoni 38 z’amapawundi mu gihe mu mpeshyi ishyize yaguze Hazard miliyoni 150 z’amapawundi.




Courtois na Hazard barifuza ko Kante yabasanga muri Real Madrid