Print

Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’Agaciro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 6754

Rayon Sports yatengushye abafana bayo bari baje kuyishyigikira ku munsi w’ejo bizeye ko itwara igikombe cy’Agaciro ku nshuro ya 3 yikurikiranya,ariyo mpamvu itifuza kongera kubatenguha mu gikombe cya Super Cup.

Akarere ka Ngoma gaherutse kuzuza stade nziza iri ku rwego mpuzamahanga,ariyo mpamvuRayon Sports yiyemeje kujya kuyiteguriraho uyu mukino wa Super Cup uteganyijwe taliki 1 Ukwakira 2019.

Uyu mukino uzakinwa mbere y’iminsi 3 kugira ngo hatangire shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019-20.Kirasa Alain niwe ugiye gukomeza gutoza aba bakinnyi mu gihe Kayiranga we agiye gufasha umutoza mushya ugiye kuza.


Comments

Karimu 16 September 2019

Rayon sports nabonye bakina na Musanze fc, nkayiobona ikina na Police fc, nkongera nkayibona ikina na Mukura. nabonye iri hasi cyane, ntangufu ifite kbs, abakinnyi bose barananiwe,biruka nkabafite amacebe kbs, nta techinic nta mecanique yewe season itaha hafi izagarukira ni kuwa 8, ikindi nabonanye rayon ni ugutsinda mbere yama matche, ntibumva ko urwego rwabo ruri hasi bagomba gukora cyane. umutoza nawe ntazi gusoma umukino, commite nayo irahubuka cyane. nirangiza uyumwaka nta gikombe itwaye commite izahite yegura haze abandi.