Print

U Rwanda na Uganda bafashe ingamba zirindwi zikomeye zirimo ko Abanyarwanda bafunzwe binyuranyije n’amategeko bagiye kurekurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2019 Yasuwe: 6900

Intumwa za Uganda zari ziyobowe na minisitiri Sam Kutesa zemeye ko Uganda izagenzura urutonde rw’abantu bagera kuri 200 bahawe n’u Rwanda bafungiye muri Uganda.

Ingingo ya mbere u Rwanda rwasabye Uganda kurekura Abanyarwanda bafungiwe ku butaka bwayo mu buryo budakurikije amategeko.

Uruhande rwa Uganda ruvuga ko ruzagenzura iby’abo bantu, abafunze nta bimenyetso by’ibyaha bakarekurwa, abafite ibyo bashinjwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ingingo ya Gatatu gatatu ni uko ibihugu byombi byemeranyije kurwanya ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa kimwe muri byo.

Ingingo ya kane uvuga ko ibihugu byombi byemeranyije kwihutisha amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha, hagamijwe ko mu gihe kiri imbere hazajya habaho ubufatanye mu gukurikirana abakora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi.

Ingingo ya gatanu (5) y’ibyo izi ntumwa zumvikanyeho ni "guhagarika propaganda isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga".

Indi ngingo n’iyo kureka urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu bikambuka ku mipaka y’ibihugu byombi n’abaturage b’ibihugu byombi bakongera bagahahirana gusa iyi nama yanzuye ko iyi ngingo izarebwaho nanone mu yindi nama nk’iyi.

Muri iki gihe ibi bihugu bishyamiranye, ibitangazamakuru bibogamiye kuri Leta hamwe n’imbuga nkoranyambaga byarifashishijwe mu gusebya no kuvuga nabi ubutegetsi cyangwa abategetsi b’urundi.

Undi mwanzuro ni uko ibihugu byombi "byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga."

Amb. Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye intumwa z’u Rwanda yavuze ko nyuma y’iminsi 30 bazongera bagahura bakareba uko buri ruhande ruri gushyira mu ngiro ibyumvikanyweho.

Iyo ngingo ikaba nayo izongera gusuzumirwa mu nama ya kabiri izabera i Kampala mu minsi 30.

Usibye ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu b’impande zombi, iyi nama yanitabiriwe n’intumwa za Angola na DR Congo ibihugu biri guhuza impande zombi.

Yitabiriwe kandi na Ambasaderi Joseph Okwet umuyobozi w’urwego rw’iperereza hanze ya Uganda na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda.


Comments

sam 17 September 2019

ingingo ya kabiri irihe??