Print

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool igitaraganya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 5793

Ikipe ya Liverpool ishobora guhomba umunyabigwi Jurgen Klopp ushobora kutayongerera amasezerano kubera ikirere kibi cy’Ubwongereza cyamugoye bikomeye.

Mu minsi ishize Jurgen Klopp yatangaje ku mugaragaro ko yanga imvura n’umuyaga mwinshi uba mu Bwongereza ndetse ngo iki kirere gishobora kuba intandaro yo kuva mu Bwongereza akisubirira iwabo mu Budage.

Jurgen Klopp ufite amasezerano azarangira 2022,ntabwo arongera amasezerano ariyo mpamvu byatangiye gutera ubwoba abakunzi ba Liverpool bamukunda cyane.

Biravugwa ko Jurgen Klopp ashobora kongera amasezerano mashya kubera ko Liverpool ishaka kumuha umushahara wa miliyoni 10 ku mwaka gusa ngo bizayigora kuko na Bayern Munich imwifuza cyane.

Jurgen Klopp ari mu ntambara yo gushaka uko yatwara igikombe cya Premier League itaratwara na rimwe akacyongera kuri UEFA Champions League yatwaye muri Kamena uyu mwaka.