Print

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 2150

Kapiteni Haruna wamamaye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda no muri Tanzania,azagaragara muri filime y’igiswayili igiye gusohoka yakiniwe muri Tanzania aho azaba ari umushurashuzi.

Haruna wakinnye muri iyi filimi ubwo yakinaga muri Simba SC,azagaragara ari umushurashuzi umugore we ahitemo kumuta yigire kwibera indaya.

Mu gace gato k’iyi filime kagiye hanze,Haruna wakinnye yitwa Daniel,umugore we aba avuga ko yafashe umwanzuro wo kumusiga akigendera kubera ubushurashuzi bwe bwamunaniye.

Umutoza w’igihugu Mashami Vincent,yaraye yemeje ko Haruna wari ufite ibibazo by’ibyangombwa yamaze kubibona ndetse nta gihindutse azakina umukino wa Ethiopia.


Haruna wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru yinjiye no muri Cinema