Print

Afghanistan: Igisasu cyaturikiye hafi y’aho perezida yari ari kwiyamamariza cyahitanye abarenga 24

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2019 Yasuwe: 1115

Abategetsi b’intara ya Parwan batangaje ko iyo bombe yaturikijwe Perezida Ashraf Ghani arimo kugeza ijambo ku bayoboke be bari baje kumushyigikira.

Uhagarariye kampeni yo kwiyamamaza kwa perezida Ghani witwa Hamed Aziz yabwiye AP ko uyu muperezida ameze neza ndetse nta kibazo yatewe n’iyi bombe.

Nta muntu n’umwe mu bari bamuherekeje kwiyamamaza wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’iyi bombe.

Ibitaro bikuru by’intara ya Parwan iherereye mu majyepfo ya Pakistani ahabereye icyo gitero, byemeje ko mu bahitanywe n’iyo bombe n’abakomeretse higanjemo abana n’abagore gusa ngo abahitanwe n’iki gisasu bashobora kwiyongera.

Aba Talibani nibo bigambye iki gitero cyagabwe kuri uyu mukuru w’igihugu ubwo yiyamamarizaga ahitwa Charikar mu murwa mukuru w’intara ya Parwan.



Perezida Ghani yarusimbutse muri iki gitondo