Print

Davido yasabwe kuzambarirwa na Chris Brown mu bukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2019 Yasuwe: 1530

Tariki 12 Nzeli 2019 ni bwo Davido yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Chioma Rowland mu birori byabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Davido abinyujije ku rubuga rwa Twitter yanditse agira at ” Chris Brown arashaka kuzambera umuyobozi oooo [araseka] ibaze Chris Brown yanyambariye”.

Ibinyamakuru bitangukanye byandika imyidagaduro muri Nigeria dbyagiye byandika kuri iyi nkuru bivuga ko bitakemeza neza niba uyu muhanzi aza mu bukwe bwa Davido cyane ko ku mpande zombi ntakintu baratangaza , uretse Davido wabaye nkubisangiza abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa ibi abenshi ntibabifashe nk’ukuri bavuga ko Davido yaba yabikoze yikinira agamije gusetsa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Kuri Davido nyuma yo gukorana Indirimbo na Chris Brown bise “Blow my Mind”magingo aya Davido ni umwe mu bari gufasha cyane Chris Brown muri Tour yise ‘Indigoat’.