Print

Hakozwe Ama-Robot azajya yifashishwa mu gikorwa cy’ibwiriza butumwa mu idini rya Gaturika

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2019 Yasuwe: 4393

Umunyamerika kuri ubu ubarizwa muri Leta ya Washington ho muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika yatangaje ko bagiye gushyiraho amarobo azajya yifashishwa mu bijyanye n’ibwiriza butumwa mu idini rya Gaturika.

Ngo izi robo ntizije gukuraho akazi k’abapadiri basanzwe ahubwo ngo zije kunganira abari bariho aho zizajya zibafasha mu gihe bageze muzabukuru ngo dore ko abapadiri benshi muriki gihe bari kujya basaza ugasanga kubona ababasimbura biragoranye cyangwa ugasanga kuzana abandi bo mu bindi bihugu bizajya bibagore kubera ikibazo cy’indimi z’uturere boherejwemo.

Ngo ikindi izi robo zabanjwe gukoreshwa isuzuma mu gihugu cya Japan mu gihe kingana n’umwaka mu rwego rwo kugirango barebe ko zizajya zikora neza akazi kazo.

Ikindi ngo izi robo zizagaganya bimwe mu bibazo birimo abapadiri bafatirwa mu cyuho cy’ubusambanyi ngo kuko zizajya zibatamaza.

Ikindi ngo zino robo zifite ubuhanga bidasanzwe [artificial intelligence robot] ngo kuko mbere yuko zitozwa zizajya zibanza zijyanwe kwigisha ibijyanye n’ ubu [Buddhist] muri Kyoto ho muri Japan.

Ntibatangaje igihe nyacyo izi robo zizatangira gukorera akazi kazoo gusa babwiye abantu ko mu gihe zizatangira gukoreshwa bazamenya amakuru.


Comments

jado 22 September 2019

nyagasani mana tabara nnho ibi nibiki koko nnx ko yezu yavuze ko asize intumwa nn nkaba mbona batangiye kuvanga vanga ibintu yewe umuntu ataye agaciro koko aho atangiye gusimbuzwa robot mumpande zose.


mazina 21 September 2019

Ibi ni ukuvangira YEZU wasize asabye Abakristu nyakuri bose kumwigana bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kubwiriza nkuko tubisoma muli Yohana 14:12.Ibi rwose ni ugusuzugura Imana na Yesu.Nkuko dusoma muli Ibyakozwe 17:17,kubwiriza ni ugusanga abantu aho bari,mukungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana.Ntabwo iyi Robot ishobora kungurana ibitekerezo n’abantu.Kuba abapadiri na pastors bahamagara abantu ngo baze mu nsengero zabo,bitandukanye nuko Yezu yadusabye gusanga abantu aho bali:Mu nzira,mu ngo zabo,mu masoko,etc....Abanyamadini bavangira Yezu,cyanecyane ko basaba amafaranga abayoboke babo,nyamara Yezu yarasize adusabye "gukorera Imana ku buntu" nkuko dusoma muli Matayo 10:8.
Kuvangira Imana,bituma itamwemera nk’umukristu nkuko dusoma muli Matayo 15:9.