Print

Havumbuwe Bibiliya imaze imyaka ibihumbi 2000 ivuga uwabambwe mu mwanya wa Yesu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 7592

Iyi Bibiliya yabonetse mu nzu ndangamurage ya Ankara irimo ibitabo birimo nk’icya Barinaba kivuga ko yesu atabambwe ndetse atari umwana w’Imana ahubwo ari umuhanuzi.

Iki gitabo kandi cyise Intumwa Pawulo umutubuzi ndetse cyemeza ko Yesu yazamutse mu ijuru ari muzima nta musumari numwe umukozeho ahubwo ngo Yuda Isikariyota wamugambaniye ngo byaje kumugwa nabi aba ariwe ubambwa.

Amakuru avuga ko iyi Bibiliya yibwe n’abajura mu Nyanja ya Mediterane imara igihe yarabuze ariyo mpamvu yabonetse muri iki gihe.

Bivugwa ko iyi Bibiliya ifite agaciro k’amalira akoreshwa muri Turkey angana na miliyoni 40 angana na miliyoni 28 z’amadolari.

Nkuko amakuru atangwa n’abahanga mu byerekeye ubuziranenge,yavuze ko iyi Bibiliya ari iya nyayo ndetse imaze igihe yanditswe ndetse ngo yanditswe mu cyarameyi [Aramaic] cyakoreshwaga na Yesu.


Comments

tuyizere salima 23 September 2019

Bataremera erega bazemera Imana nimwe rukumbi


ubugorozi buheruka 23 September 2019

Nibisazwe ko ubuhakanya bugira abahanga babushigikira kuko yabonetse yanditswe mururimi Yesu yavugaga none niwe wenyine waruvuze ntawundi waruvugaga ikinyoma nikinyoma ntikikwira mu gipimo
Imana iduhe guhagarara muruhande tutagendeye kundimi abantu batungwishamo ahubwo tugendere kubyo twamenyeshejwe numwuka wayo