Print

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo mushya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 3225

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza mushya azerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 saa 15h30’ Kuri stade y’akarere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Rayon Sports yari yatangaje ko uyu mutoza azerekanwa kuri uyu wa Gatanu ariko nyuma byaje guhinduka byemezwa ko azerekanwa ku munsi w’ejo.

Uyu mutoza uzerekwa abakinnyi n’abafana ku munsi w’ejo,azatoza umukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Etoile de l’Est,Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yatangarije mu kiganiro Rayon Time,ko uyu mutoza utazwi amazina yamaze kugera mu Rwanda ndetse avuka ku mugabane w’I Burayi.

Nkurunziza yagize ati “Ejo nibwo umutoza mukuru wavuye ku mugabane w’I Burayi azava I Kigali akerekeza I Ngoma kwerekwa abakinnyi.Twasanze Murera atari ikipe yo gutozwa n’abirabura.”

Uyu munsi ku saa tatu z’igitondo nibwo ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo kuri stade ya Ngoma. Iyi myitozo yamaze amasaha abiri n’igice,hanyuma saa cyenda n’igice z’umugoroba hakorwa indi.

Rayon Sports igomba kumara iminsi 11 ikorera umwiherero mu karere ka Ngoma, izasubira i Kigali mu mpera z’uku kwezi igiye gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.


Comments

Leonard 21 September 2019

J.Paul uri umuvugizi uvuge uziga kuko wajya murubanza ko Baptista ayitoza se si umwirabura ,muri abo bazungu se ninde warushije ibigwi Raoul shungu ? Huum niba warabivuze ikosore usibye na Rayon ni iburayi abirabura baratoza ,ikindi kubeshya abanyarwanda bigaragaza guhuzagurika ,muti uzatoza Rayon azareba imikino yose y,agacyiro none NGO ni I Ngoma umunsi wimuwe ubwo se ukuri uvuga ni ukuhe ? Ngo izina ni ibanga none NGO ni Loshito wigeze kuyitoza ESE mwangaga ko bamukoreraho critique mutaramutangaza usibye ko njye ntamwemera nibura iyaba Didier Gomez Daroza Apr,Police ,As Kigali naze zimwakire abafana tumuhambirize njye ndabona ibyishimo byacu mubitwaye .


UWIMANA Jean Paul 20 September 2019

Ibi rero ndabona bashaka kutubeshya nk’abana umuvugizi yari yavuze ko umutoza ahari kuva kuwa mbere ko ari ahantu abakunzi n’abakinnyi bazamwerekwa uyu munsi none bihindutse gute? mujye muvugisha ukuri ubwo ejo nabwo muzimura?


Bwanakweli Thaddee 20 September 2019

Twasanze Murera atari ikipe yo gutozwa n’abirabura: Ese nawe afite irondaruhu mu marasoye? Abirabura bose koko ntawe ushoboye gutoza Rayon Sport? Nyamara iyo bivugwa na mwene madamu induru iba yabaye ndende! Nadusabe imbabazi cg tumujyane imbere y’intahe.


Valens 20 September 2019

Ngo ntabwo ari ikipe yo gutozwa nabirabura ? Ahubwo se uwo muntu ubwo nta kibazo afite koko ? Ntabwo mututse ariko niba yaba yabivuze yaba ari injiji