Print

Rulindo:Abagabo bambitswe amakanzu kubera umwanda baciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 September 2019 Yasuwe: 5235

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwimakaza isuku, ariko ntikivugwaho rumwe kuko bamwe mu bagabo bavuga ko bisa nko kubatesha agaciro.

Umwe yagize ati “Ni hehe se umugabo yambitswe ikanzu? None se twavuga ko abagabo kubambika ikanzu ariwo muti nyawo wo kurwanya umwanda ubuyobozi bwabonye?”


Yongeyeho ko iki cyemezo kidakwiye kuko umugabo wambitswe iyi kanzu usanga yagizwe iciro ry’imigani muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Mwumvinezayimana Fiacre, yavuze ko iyi kanzu iri mu rwego rw’ubukangurambaga bw’isuku, kuko bayishyiriyeho abagabo bambara imyenda idafuze.

Ati “Twakoze ubukangurambaga bwo kubuza abantu kujya mu muhanda bambaye imyenda idafuze, tujya inama y’ibintu byose byashobokaga, ko umuntu uvuye guhinga yajya afata iyo myambaro ye akajyana n’akandi kantu gasanzwe yamara guhinga akagakuramo akambara akenda ke gafuze.”

“[Amakanzu] yashyiriweho abantu bafite umwanda kuko ikibazo gihari ni ukuntu umuntu abana n’ishati akamara ibyumweru bibiri, bitatu, bine cyangwa bitanu akiyigendana.”

Yongeyeho ko impamvu iyi kanzu bayambika abagabo ari uko abagore bo muri uyu murenge wa Base bo barangwa n’isuku.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Base bwaguze amabase abagaragaweho imyenda isana nabi bameseramo, anashimangira ko iyi kanzu imaze ukwezi itangiye kwambikwa abagabo baba bambaye imyenda isa nabi.

Abagabo bagera kuri 20 bamaze kuyambara kandi ngo byatanze umusaruro kuko buri mugore wese iyo umugabo we agiye gusohoka mu rugo, abanza akamugenzura ngo ataza kwambikwa iyo kanzu.


Comments

akaga 22 September 2019

Mbegumuyobozi


Berwa 21 September 2019

Udashaka kuzambara iyo kanzu azagire isuku