Print

Dore icyifuzo cya Hamisa Mobeto urambiwe abagabo batari abe

Yanditwe na: Martin Munezero 21 September 2019 Yasuwe: 3675

Hamisa Mobeto benshi bamuzi mu rukundo rwe na Diamond rwamamaye muri Afurika yose , dore ko baje no kubyarana umwana, gusa Diamond na Hamisa baje gutandukana mu mwaka ushize wa 2018 aho bateranaga amagambo ku mbuga nkoranyambaga asebanya.

Ubu uyu mukobwa , Hamisa avuga ko yumva igihe kigeze agashinga urugo.

Hamisa , Avuga ko nta mugore wakwifuza gusaza adakoze ubukwe ngo na we yumve uburyohe bwo gushyingirwa, abana n’umugabo mu nzu byemewe n’amategeko.

yagize ati”sintekereza ko hari umugore utarashyingiwe utabyifuza, sinigeze nkora ubukwe ariko ndabyifuza kugira ngo mbane n’umugabo wanjye ku giti cyanjye.”

Yakomeje avuga ko icyubahiro cy’umugore ari umugabo kandi bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gusa Ntiyigeze atangaza igihe azakorera ubukwe gusa yavuze ko yumva igihe kigeze ngo na we abe umugore nk’abandi bagore batewe ishema no kuba abagore b’abagabo.


Comments

mazina 21 September 2019

Aba Stars hafi ya bose bishimisha mu busambanyi.Ahanini bashukwa n’ubwiza hamwe n’ubuto bwabo.Bagakuba na zero Imana yabubahaye itubuza gusambana. Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.