Print

Umuhanzi Nyarwanda Gisa Cyinganzo yanyoye inzoga nyinshi asohorwa nabi n’abasore b’ibigango

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2019 Yasuwe: 5315

Gisa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2017 nyuma y’izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Tariki ya 18 Mata 2019 nibwo Gisa yarekuwe Akiva uri gereza, yakiriwe n’umuhanzi Social Mula n’umujyanama we Twahirwa Theo abenshi bahamya ko Gisa atazongera gutera amahane ukundi.

Gisa azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Uyu musore yigeze no kujyanwa i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.

Tariki 21 Nzeli uyu mwaka amakuru avugako uyu muhanzi yateje akavuyo kenshi cyane mu Kabari yari yagiyemo kitwa Golden Park gaherereye I Gikondo.

Uyu muhanzi kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 yanyoye inzoga nyinshi ashyamirana naba nyir’akabari ashaka no kurwana hitabazwa abasore b’igigango baramusohora agenda atishyure ibyo yanyoye n’ibyo yari yariye nk’uko amakuru ava muri aka kabari abivuga.


Comments

23 September 2019

uwose ni muhanzi nyabaki? utagira indangagaciro?