Print

Bad Rama yatangaje akayabo k’amamiliyoni yahombejwe na Kigali Summer Festival aheruka gutegura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 1763

Uyu mugabo usanzwe ukora ubushabitsi muri muzika,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu minsi ishize yahombye akayabo ka miliyoni 35 FRW kubera igitaramo cya Kigali Summer Fest yari yatumiyemo Sheebah Karungi, ntabashe kwitabira ku munota wa nyuma bigatuma abantu bari bateguye kuza kureba uyu mugandekazi bisubiraho.

Yagize ati “Byose hamwe niba narabaze neza cyampombeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Izi miliyoni zirimo amatike y’indege yari yategeye Sheebah n’ikipe yari kumuherekeza, ibyumba bya hoteli yari yamaze kwishyura no kuba Sheebah ataritabiriye iki gitaramo byagabanyije abantu bakitabiriye bityo amafaranga ntiyaboneka.

Bad Rama uri kwiyibagiriza iki gihombo gikomeye yatewe n’iki gitaramo yakoze muri Nyakanga 2019,yabwiye IGIHE ko ngo adateze guhagarika gutegura ibitaramo ndetse ngo hari ibihumbi 7 by’amadolari agomba kwishyura Sheebah kubera ko gusiba kwe nta ruhare yabigizemo.