Print

Umusore w’ibigango warindaga Diamond yamennye amwe mu mabanga yabo

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2019 Yasuwe: 8957

Mu kiganiro yagiranye na Bongo 5, Mwarabu yavuze ko umushahara yishyurwaga na Diamond utari uhagije, yakomeje avuga ko kandi atari yemerewe gukomoza kubyerekeranye n’amafaranga igihe ari mu kazi, bikavugwa ko Diamond yamukataga umushahara bitewe no gukererwa ku kazi.

Yagize ati”urutse umurava wo kurinda Diamond, nta kintu nari mfite mu mufuka wanjye, nta modoka cyangwa moto inyorohereza kuva ahantu hamwe njya ahandi, nategaga bisanzwe. Umushahara wanjye ntiwashaboraga byibuze kuntunga ibyumweru 2 ariko nta y’andi mahitamo nari mfite.”

Mwarabu yagarutse no kumakuru yavuze ko yaba yararyamanaga n’umukunzi wa Harmonize, ndetse ibi bikaba aribimwe mu byatumye habaho intandaro yo kwirukanwa kwe, avuga ko ukuri kuri hagati ya Diamond Platnumz na Harmonize kuko aribo bazi ibyo bakoze.

Yagize ati”Diamond na Harmonize bazi ukuri. Bakoresheje indirimbo zabo mu gutambutsa ubutumwa ariko nsinshaka kubivugaho. Nishimiye ko bakimvugaho kubera ko barakibuka ibyo nabakoreye.”

Abinyujije mu ndirimbo yakoranye na Fally Ipupa yitwa ’Inama’, Diamond Platnumz hari aho aririmbamo avuga ko bitewe na Harmonize byatumye yirukana umurinzi we w’umwizerwa amushinja kuryamana n’umugore we.