Print

Hamenyekanye impamvu yatumye umutoza Ivan Minnaert watozaga ikipe ya Rayon Sports agaruka mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 24 September 2019 Yasuwe: 7897

Ivan Minnaet yari amaze umukino w’umwaka mu ikipe Al-Ittihad Tripoli muri Libya, ubu amakuru avugako uyu mutoza yaje mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko yihaye no kuba ashaka akandi kazi mu bihugu bindi.

Minnaet yageze mu Rwanda mu mugoroba w’iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 aho aje kuba afata ikiruhuko nyuma y’uko asubira muri Afurika y’amajyaruguru mujyi wa Tunis muri Tunisia aho ari kuvugana n’imwe mu makipe yaho ari mu cyiciro cya mbere.

Ivan Minnaet aganira n’Itangazamakuru yavuze ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Al-Ittihad Tripoli bitakunze ko yongera amasezerano muri iyi kipe agahitamo kuba agarutse mu Rwanda ngo kuko amafaranga yashakaga ko bamwongeza batayemeye.

“Narasoje amasezerano y’umwaka umwe nari mfitanye n’ikipe kandi nifuzaga ko twayavugurura nkaba nakongerwa umushahara nibura nk’umuntu nari maze kubageza mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation. Gusa nyuma baje kumbwira ko amafaranga nshaka batayampa, mpitamo kwigendera kuko sinari kwivuguruza ku mwanzuro nari nafashe wo kwongezwa umushahara”. Minnaert