Print

Nyarugenge: Havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’abantu basaga 100 muri jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 2218

Iki cyobo cyavumbuwe mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, akagari ka Kabuguru ya mbere, umudugudu wa Buhoro.

Biravugwa ko iki cyobo cyajugumywemo imibiri y’abantu babarirwa hagati y’ijana na Magana abiri bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni icyobo kiri mu rugo rwahoze ari urwa Jean Baptiste Rwagasana nawe wiciwe hamwe n’abe bose.Amakuru y’icyo cyobo yamenyekanye mu cyumweru gishize, ari nabwo batangiye gushakisha imibiri.


Comments

mazina 25 September 2019

Ibi byose byerekana ko Ubwiyunge bukiri kure.Kuki se abahatuye bahishe iriya myobo kugeza imyaka 25?Nta kabuza benshi bari babizi.Kwica umuntu umuziza Ubwoko,ni ubucucu.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.