Print

Benshi bazi ko Twangana! Ikiganiro Kihariye na Malaika na Nyiragasazi abafana b’amakipe y’amakeba APR FC na Rayon Sports

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 25 September 2019 Yasuwe: 3515

Malaika ni Umufana Ushize Amanga wa Rayon sports mugihe Nyiragasazi ari Umufana w’akadasohoka wa APR FC.

Akenshi iyo aya makipe yombi yacakiranye, aba bafana baba bahanganye cyane inyuma y’ikibuga ndetse banaterana amagambo akakaye abantu benshi bagacyeka ko no mubuzima busanzwe ari uko.

Mu gusubiza iki Kibazo DC TV RWANDA yahuje aba bakobwa bombi bakorana ikiganiro cyihariye aho bose bemeza ndetse bakanabigaragaza ko ari inshuti magara nubwo ku kibuga iby’ubunshuti bihagarara.

Nyiragasazi ati"Turakundana cyane bya hatari Malaika ni inshuti yange nubwo afana Rayon, Ndamukunda cyane ariko sinzi nawe niba ankunda."

Malaika nawe atazuyaje yasubije Nyiragasazi ko nawe nubwo afana umucyeba ariko amukunda.

Ati"Nange ndamukunda arabizi, nubwo avuze ngo ntabizi ariko subu hari icyo atabona?,Nange ndagukunda Disi we!"

Bahise bahoberana berekana ko ntarwango ruri hagati yabo

Mu kiganiro Kidasanzwe Kiganjemo gutebya cyane, bombi bagarutse ku makipe yabo, ndetse banasubiza ibibazo benshi babibazaho.

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE DC TV RWANDA YAGIRANYE NA MALAIKA NA NYIRAGASAZI