Print

Impunzi z’abanya Libya 66 zamaze gufata indege izigeza mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 4624

Indege itwaye impunzi za mbere 66 yamaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Misrata yerekeza i Kigali mu Rwandaaho irahagera mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Biteganyijwe ko izi mpunzi nizigera mu Rwanda zihita zijyanwa mu nkambi i Gashora mu Karere ka Bugesera zigahabwa umutekano n’ibindi zikeneye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko izi mpunzi ziganjemo abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN) yateranye ku nshuro ya 74 I New York ko kuba u Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze kugera kuri byinshi ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira aba bimukira mu rwego rwo kwereka isi yose ko na Afurika yakwikemurira ibibazo ititabaje ingufu z’abandi.

Inkambi ya Gashora isanzwe yifashishwa mu kwakira impunzi kuko mu mwaka wa 2015 yakiriye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi.Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira impunzi zigera kuri 500

Iyi nkambi irimo ibyangombwa nkenerwa birimo nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi.
Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.





Amafoto: UNHCR/Libya


Comments

Mparambo 27 September 2019

Aha muratubeshye bikabije. Kuba impunzi zivye muri Libya se bisobanura ko ari abanya Libya ? Bari bari yo ari impunzi mu gihugu cyabo se ? Aya makuru ntiyatohojwe cyangwa uwabyanditse nta makuru abifiteho na make.
Ariko utagera we ntanagereranya koko !


Mparambo 27 September 2019

Aha muratubeshye bikabije. Kuba impunzi zivye muri Libya se bisobanura ko ari abanya Libya ? Bari bari yo ari impunzi mu gihugu cyabo se ? Aya makuru ntiyatohojwe cyangwa uwabyanditse nta makuru abifiteho na make.
Ariko utagera we ntanagereranya koko !


QUINTA 27 September 2019

NIBYIZA RWANDA TANGA IKAZE KU BANA BOSE KUKO TWESE TWAREMWE N’iMANA
UMUGISHA MWIZA KU MANA IMANUKIRE KU BAYOBOZI BACU.aMENA


26 September 2019

Nta muntu n’umwe mu buzima bwe utaragiwe ubuntu ,utarafashijwe,natwe lero dukwiye kugira ubuntu tugafasha abandi mu bushobozi bwacu kikaba ari ni’urugero rwiza igihugu cyacu gihaye isi cyane cyane les pays africains rwo kwishakamo ibisubizo kuko ikibura si ubukungu mais la volonté politiques des gouvernements