Print

Jurgen Klopp yatangaje umutoza atajya yifuza guhura nawe mu mupira w’amaguru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 6619

Klopp yatangaje ko mugenzi we Gaurdiola ariwe mutoza mwiza kurusha abandi bose yahuye nabo ariyo mpamvu atajya yifuza guhura nawe mu mikino itandukanye yok u mugabane w’I burayi.

Klopp yabwiye urubuga rwa FIFA ati “Pep Guardiola niki namuvugaho?. Ni umutoza wihariye ,yatwaye ibikombe byinshi ndetse akina umupira mwiza.Niwe mutoza w’umuhanga kurusha abandi bose twahanganye.Ni iby’agaciro guhangana nawe mu batoza beza ku isi.”

Jurgen Klopp ari ku rugamba rwo kureba uko yahesha igikombe cya shampiyona Liverpool nyuma y’imyaka 29 ishyize itagitwara aho kuri ubu iyoboye Premier League ku manota 18 kuri 18 yakiniye.


Klopp yavuze ko Guardiola ariwe mutoza w’umuhanga cyane kurusha abo yahuye nabo bose