Print

Clement umugabo wa Knowless yasobanuye uburyo bwakoreshejwe kugira ngo bamwibe amafaranga baciye muri Banki

Yanditwe na: Martin Munezero 28 September 2019 Yasuwe: 5352

Abinyujije kuri Instagram, Clement Ishimwe yavuze bishoboka ko Banki yamuhamagaye ku murongo wa telefoni ngendanwa kugira ngo atange uruhushya amafaranga abikuzwe ariko ngo kuri uwo munsi ‘abajura’ bari bamaze guhindura umurongo wa Telefoni ye (Simswap) bitaba mu izina rye.

Yakomeje avuga ko umudamu wabikuje ayo mafaranga yafashwe atanga n’amakuru ku bo bafatanyije kwiba. Avuga ko yaba Bank (Bank ya Kigali) na Sosiyete y’itumanaho ya MTN ntacyo bamufashije muri iki kibazo kugira ngo umutungo we ugaruzwe.

Ngo afite icyizere cy’uko ‘ubutabera bw’igihugu cyacu iki kibazo nagishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha(RIB) kugira ngo igikurikirane’. Avuga ko iperereza rikomeje bisaba ubwitonzi mu bitangazwa. Ati “Hakenewe ubwitonzi mu bitangazwa kugira ngo iperereza rikomeze neza aho gutangaza ibintu bidafite gihamya bya kwangiza izina/isura y’umuntu.”

Sosiyete ya Kina Music imaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Ibarizwamo abahanzi b’amazina azwi nka Knowless Butera, Dream Boys, Tom Close, Igor Mabano na Nel Ngabo. Yanyuzemo King James, Christopher n’abandi. Isanzwe inafasha bya hafi abahanzi barimo Aline Gahongayire n’abandi.

Tariki 30 Kanama 2019 bivugwa ko aribwo Ishimwe Clement yatanze ikirego ashinja Mukeshimana kumwiba agatabo ka banki kanditse kuri Studio ya KINA Music bityo akifashisha sheke imwe akigana umukono we akabikuza 1 925 000 Frw.


Comments

Kiguzi 29 September 2019

Nyumvira mbese, nonese uriya mu mama wafungishije we nta sura agira wangije? Ibi biteye isesemi umuntu arafunze afite umwata asaba kujya kwitaho nawe uti kwangiza isura. SwapSim ndumva ikorwa habanje kwerekanwa ID y’umuntu kandi aho yakorewe ni mu kigo cya MTN gifite amategeko abakozi bagenderaho.Ikibazo kiri Hagati yawe na MTN na BK uwo mu mama bamurekure ajye kwirerera umwana dore ko nayo bamuhaye ibihumbi 70 atagaruza miliyoni 2 bagutwaye.