Print

Umugabo yarize ayo kwarika nyuma yo gusanga abana 3 yibwiraga ko ari abe umwe gusa ariwe yabyaranye n’umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 8228

Nyuma y’imyaka 12 abana n’umugore we,Dayo yafashe umwanzuro wo kujya gukoresha ibizamini bya DNA ngo arebe ko abana batatu yareraga ari abe kuko yakekaga umugore we ko amuca inyuma,ibisubizo byemeza ko umwe gusa ariwe babyaranye.

Dayo yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukoresha ibizamini bya DNA kuko ngo yakundaga gushwana n’umugore we bagatandukana hamara igihe bakongera bagasubirana ariko uyu mugore akaza atwite ndetse akamubwira ko mbere yuko batandukana yamuteye inda.

Dayo abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook ku munsi w’ejo,yavuze ko yashyingiranywe n’umugore mubi kuko ngo mu bahungu 2 n’umukobwa umwe yari aziko yabyaranye n’umugore we,umukobwa ariwe gusa bahuje DNA.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore yamwibye miliyoni y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria ayajyanira uyu mugabo akeka ko yamuteye inda,hashize igihe imiryango irabahuza barongera barabana ariko ngo uyu mugore akamutuka ndetse akamusuzugura cyane.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kuneka umugore we no gusuzuma abagabo akunda kugirana imishyikirano nabo,yafashe umwanzuro wo kujya gupimisha DNA z’abana be.

Yapimishije umwana wa mbere w’umuhungu ufite imyaka 11 asanga ntari uwe,ajya kuwa kabiri w’umukobwa we barahuza ariko uwa 3 ntibahuza.

Uyu mugabo yasabye ibisobanuro uyu mugore we amubwira ko niyita ku bya DNA biramutesha umutwe akibabariza umutima gusa.

Uyu mugore ngo yaramubuze we n’abana be gusa yashyize hanze ubu buhamya kugira ngo abantu bamushake amusubize umukobwa we.





Umugabo yavuze ukuntu yakoresheje DNA agasanga umwana umwe muri 3 yareraga ariwe wenyine yabyaranye n’umugore we