Print

Muhadjiri ari gushakisha umwana wamweretse urukundo kugira ngo abimwiture

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 4805

Muhadjiri yishimiye uru rukundo uyu mwana amukunda kugeza ubwo amwiyitirira niko kujya kuri Instagram ye, ashyiraho iyi foto y’uyu mwana yandikaho ati"Gusa uzamubona azambwire."

Muhadjiri arifuza guhura n’uyu mwana akagira icyo amufasha kuko nubwo yamwiyitiriye asa n’utabayeho mu buzima bwiza.

Mu minsi ishize, ku isi hacaracaye inkuru y’umwana wo muri Afghanistan wambaye ishashi ifite amabara ya Argentina arangije yandikaho Messi na nimero 10 byatumye Messi abimenya ashakisha uko ahura ahura n’uyu mwana aramufasha.



Muhadjiri arifuza guhura n’umwana wamwiyitiriye kubera urukundo amukunda