Print

Umugore yicishije umugabo we icyuma amuhoye kurya inyama ataguze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2019 Yasuwe: 2685

Umuvugizi wa Polisi yo mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango,yavuze ko uyu mugore yateye icyuma umugabo we inshuro nyinshi kugeza amwishe amuhoye ko yamusanze ari kurya inyama ataguze.

Uyu mugore utuye mu gace kitwa Kayanja mu mujyi wa Kampala,yishe uyu mugabo we mu gitondo cyo ku kuri uyu wa Kane,ubwo yamusangaga ari kurya izi nyama ahita afata icyuma akimutera mu gituza,mu ijosi no mu mugongo.

Uyu mugabo akimara guterwa icyuma,yajyanwe ku bitaro bya Rubaga gusa nyuma y’amasaha make yaje gupfa kuko yari yatewe icyuma ahantu habi.

Uwitwa Ibrahim Nsubuga wakodeshaga inzu aba bombi yavuze ko nta byinshi yari azi ku mubano wabo gusa ngo bamwishyuraga ibihumbi 5000 by’amashilingi ku munsi.

Uyu mugore wa Matovu yavuze ko atazi aho akomoka kuko ngo bahuye ari kwicuruza bahita batangira kubana nk’umugabo n’umugore.