Print

Tanzania: Umugore yatawe muri yombi azira gushaka kugurisha abana be babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 1006

Umuvugizi wa polisi yo mu gace ka Bondo witwa Juma Abuko yabwiye abanyamakuru ko uyu mugore yagiye mu mujyi w’aho amakamyo aparika muri ako gace atangira gutanga amatangazo ko ashaka kugurisha abana be ndetse ushaka kubagura yamuha amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi 60, 000 ku muto ndetse n’amashilingi ya Kenya angana n’ibihumbi 55, 000 ku mukuru.

Aya matangazo yatumye abantu bose bari hafi aho baza kumubaza ikiri kumutera kugurisha abana.

Uyu mugore Hassan yavuze ko yari asanzwe afite abana bane ariko babiri yamaze kubagurisha ahitwa Kisumu ariyo mpamvu naba bandi yashakaga kubagurisha.

Uyu mugore yari afite ibikapu birimo imyenda y’aba bana kugira ngo ubaguze ajyane n’imyenda yabo.

Abantu bakimara kubona uyu mugore ashaka kugurisha uyu mwana bahita bahamagara polisi ihita imuta muri yombi.

Aba bana babiri polisi yahise ibajyana ahantu heza hanyuma uyu mugore bamujyana kwa muganga kureba ko nta kibazo afite mu mutwe.