Print

Sunrise FC yasekeje benshi kubera ubutumwa bwo gukanga Mukura VS yashyize hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2019 Yasuwe: 2455

Iyi kipe yabuze gato ngo ihagame Police FC yari yayakiriye ku cyumweru,yabwiye Mukura VS ko bibaye byiza yakwigumira I Huye bakayitera mpaga y’ibitego 3-0 kuko ngo nigera I Nyagatare izahatsindirwa ibitego birenze 3.

Sunrise FC yagize iti “Ku munsi w’ejo nibwo tuzakina umukino wa mbere wa shampiyona kuri stade yacu nshya twakiriye ikipe ya Mukura VS.Ndibaza niba idafite ubwoba bitewe n’ibizayibaho. Mpaga ko ari ibitego 3 ikaba izatsindwa ibirenze 3 yakwigumiye mu karere ka Huye."

Sunrise FC yatsinzwe ibitego 3-2 mu mukino wa mbere wa shampiyona yahuyemo na Police FC igomba kwakira uyu wa kabiri izakinira I Nyagatare.

Moses Basena utoza Sunrise nawe aherutse gusetsa abanyamakuru ubwo yavugaga ko yari yabwiwe ko Police FC ikomeye ariko ngo yatunguwe n’urwego rwo hasi yayibonyeho nubwo yamutsinze.