Print

Biravugwa:Mayweather na Pacquiao bashobora kuza guteranira amakofe i Kigali

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2019 Yasuwe: 2485

Amakuru atugeraho aravuga ko RDB ariyo yasabye ibi byamamare kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza.

Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uwamateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100.

Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no kuzabera i Kigali.

Pacquiao w’umunayafilipine amaze kurwana mu mikino 71, yatsinzemo 37 anganya 7 atsindwa imikino 2 harimo nuwo yatsinzwe na Mayweather. Naho umunyamerika, Floyd Mayweather amaze gukina imikino 50 ayitsinda yose.


Comments

gakuba 8 October 2019

bariya bantu binjiza amafaranga menshi kubategura ihangana ryabo hano hagurishwa ama tickets atakwishyura nurugendo rwumwe biragoye gukunda


heri 8 October 2019

twaba dukoze agatendo muri afrurika kabisa. ariko turiya tugabo twateye mu Kinigi twataratuvangiye kabisa.
uyu musaza afite ahantu heza aganisha igihugu.
iyo Habyara aguma ku butegetsi ntiyari ho kurota guhamagaza aba bagabo ngo baze bakinire i Kigali, na visit Rwanda ntibari kuyitinyuka.
byaba byiza mucicishije bugufi mukaza mu rwababyaye kuko hamtashinda kamwe bali mutaisha