Print

Kwizera Pierrot yatangaje myugariro na Rutahizamu yatinyaga ubwo yakiniraga Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 3974

Uyu Murundi wubatse izina mu Rwanda nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka unshuro 2 zikurikiranya ndetse agahesha Rayon Sports igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro akanayigeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup,yavuze ko abakinnyi bamugoye ari Muhadjiri na Rwatubyaye ubwo bakiniraga APR FC.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI,Rwatubyaye yavuze ko umukinnyi yatinyaga ari rwatubyaye ubwo yakinaga muri APR FC ndetse ngo ikipe yose ya Rayon Sports yatinyaga Muhadjiri cyane.

Yagize ati “Ntabwo ari benshi, buriya Abdul(Rwatubyaye) naramutinyaga ni we nagiriraga ubwoba, gusa nyuma byaje kunshimisha kwisanga turimo dukinana muri Rayon Sports.

Umukinnyi wadutezaga ikibazo ni Muhadjiri, mu kibuga yaduteshaga umutwe no hanze yacyo twibaza uko tuzamufata, niwe waduteshaga umutwe cyane.”

Kwizera Pierrot wageze muri Rayon Sports muri 2015,yasize urwibutso rutazibagirana mu bakunzi b’iyi kipe kubera ubuhanga yari afite mu kibuga hagati byatumaga buri wese wahuraga nabo aza yikandagira.




Pierrot yavuze ko Muhadjiri na Rwatubyaye aribo bakinnyi yatinye mu myaka yamaze akinira Rayon Sports