Print

Rutanga yemereye igihembo kidasanzwe Mirafa wakinnye neza bikabahesha intsinzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 2892

Rutanga wari umaze iminsi yikomwa n’abafana ba Rayon Sports kubera ko we n’iyi kipe batitwaraga neza,yishimiye kubona amanota 3 ya mbere ariko anakomeye muri shampiyona bituma yiyemeza kugabana na Nizeyimana Mirafa agahimbazamusyi arahabwa kuko uyu mukinnyi wo hagati yahinduye byinshi cyane mu mikinire y’iyi kipe.

Rutanga yabwiye abanyamakuru ati “Mirafa 100% ni we wahinduye umukino wacu, hagati we na Commodore bakoze neza, niyo mpamvu njye ku gahimbazamusyi kanjye hari icyo ndi bumuhe. Mirafa ndamushimira, ndamushimira kuko n’ubundi unshimishije ndamushimira kuko n’ikipe ni njyewe iba iri ku mutwe, iyo dutsinzwe ni njye batuka.”

Uretse Rutanga,buri muntu wese warebye uyu mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0,yashimye ubuhanga budasanzwe bwa Mirafa ndetse n’umutoza Martinez yavuze ko yamushimiye cyane.

Rayon Sports yari imaze iminsi yitwara nabi,yaraye iruhije cyane AS Kigali yari imaze kuyibabaza kabiri kikurikiranya,iyitsinda ku munsi wa kabiri wa shampiyona ibitego 2-0 byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Micheal Sarpong kuri penaliti.


Mirafa utahabwaga umwanya ubanza mu kibuga yaraye afashije Rayon Sports bishimisha Rutanga na bagenzi be