Print

Etincelles FC na Gasogi United zikomeje kugaragaza ubudasa mu ntangiriro ya shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2019 Yasuwe: 4920

Kuri uyu wa Gatatu Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere yakomeje, aho ikipe ya Etincelles FC yatsinze umukino wayo wa kabiri wa shampiyona ibitego 3-0 ihita iyobora shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 kuri 6.

Etincelles FC yatsinze Heroes igaragaza ko izaba intsina ngufi buri wese azacaho ikoma ibitego 3-0,byatsinzwe na Rutahizamu Mutebi Rachid watsinze ibitego 2 byiyongera ku bindi2 yari yatsinze mu mukino wa mbere wa shampiyona batsinze Kiyovu Sports ndetse na Gikamba Ismael yashyizemo ikindi.

Gasogi United nayo ikomeje gutungurana,kuko nyuma yo guhagama Rayon Sports bakanganya 0-0,yakiriye Marines FC I Nyamirambo mu mukino utitabiriwe na benshi,iyitsinda igitego 1-0 cya Ndekwe Felix.

Police FC na Mukura VS ziri mu zikomeye ntizitwaye neza kuri uyu wa Gatatu, kuko zanganyije 0-0 n’amakipe zahuye nayo ariyo Musanze na Sunrise FC.Umutoza Olivier Ovambe wa Mukura VS yahawe ikarita itukura kubera imyitwarire mibi.

Etincelles FC niyo iyoboye shampiyona by’agateganyo n’amanota 6 aho ikurikiwe na Rayon Sports,APR FC,Police FC,Gasogi United zose zinganya amanota 4 mu gihe Heroes ariyo kipe ifite 0 ku mwanya wa nyuma.

Uko Imikino y’Umunsi wa Kabiri yagenze:

Gasogi United 1-0 Marines FC

Gicumbi FC 0-1 AS Muhanga [ JC Harelimana]

Musanze FC 0-0 Police FC

Heroes 0-3 Etincelles FC

Kiyovu Sports 1-0 Espoir FC [Hamidou]

Sunrise 0-0 Mukura VS


Comments

Gashishi 9 October 2019

ariko ngo match ya Gasogi na marine yabereye mumuhezo ngo abantu bategereje kumva akayabo KNC yasaruyemo. ikipe zose si rayon hari izigusha banyiramakipe mubihombo bikomeye cyane.