Rayon Sports isa n’iyashatse kugira ibanga ibyaganiriweho n’aba bayobozi bombi gusa ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko baganiriye ku mikoranire y’amakipe yombi by’umwihariko mu guteza imbere amakipe y’abana.
Yagize ati"Umuyobozi wa Young Africans, Dr Mshindo Msolla yahuye n’umuyobozi wa Gikundiro, Munyakazi Sadate baganira kuri byinshi, ku mikoranire y’amakipe yombi, hibanzwe ku guteza imbere amakipe y’abana..."
Umuyobozi wa Young Africans yarebye umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0,kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Biravugwa ko Rayon Sports na Young Africans zaba zamaze kumvikana ko Jules Ulimwengu yakwerekeza muri Tanzania.