Print

Igor Mabano na bamwe mu bagize umuryango we bakoze impanuka ikomeye y’Imodoka Imana irabarokora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 6326

Nkuko yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru,uyu muhanzi ukunzwe muri iyi minsi yakoreye impanuka ahitwa Kinazi,ubwo yahungaga imodoka yari imbere ye agongana n’ikamyo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Yagize ati "Ni imodoka ishatse kunkoresha impanuka ngerageje kuyihunga ngongana n’ikamyo twe duta umuhanda. Abo twari kumwe nabo turi kumwe kwa muganga bakomeretse ariko si cyane Imana yahabaye. Bitewe n’uko ari njye wari utwaye ikirahure gifunguye ni njye wikubye mu muhanda.”

Igor yabwiye iki kinyamakuru ko yakomeretse ukuboko cyane ndetse yahawe ubufasha bwibanze we n’abo bari kumwe nyuma yo kujyanwa kwa muganga.Kugeza ubu baracyategereje ibizamini bya muganga.

Igor Mabano uherutse gusohora indirimbo yitwa Urakunzwe ihagaze neza,yamenyekanye mu zindi zirimo Iyo utegereza,Back,Gake na Too Late.


Imodoka Igor yari atwaye yangiritse cyane


Comments

umulisa 15 October 2019

yoo pore Igore ndagukunda nubwo utazi get wel soon to you all