Print

Arsene Wenger yatangaje ikipe yicuza kuba yaramushatse ngo ayitoze akabyanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 3541

Arsene Wenger yabwiye Bein Sports ko Real Madrid yamushatse inshuro nyinshi ariko yanga kuyerekezamo ariyo mpamvu yicuza cyane kuko ngo nibura yari gutwara ibikombe birenze ibyo yatwaye by’umwihariko UEFA Champions League.

Yagize ati “Nicuza ko naguranye imbaraga zo gutsinda izo kuba umwizerwa cyangwa se icyifuzo cyo kubaka ikipe nari mfitemo ijambo.Kubaka ikipe ubwo twubakaga stade nabiguranye kuba najya ahandi heza hari kumfasha gutwara ibikombe ndetse ubuyobozi ntibunshyirireho imipaka yo kugura abakinnyi.Ariko nishimira umwanzuro nafashe.”

Wenger yavuze ko rimwe na rimwe ajya yibaza niba imitoreze ye yari gukora muri Real Madrid,Ati “Kuva nkiri muto nakundaga gukora ibintu mu buryo nkunda gukoramo.Ubu ndibanza nti “Ese nari kubikora neza cyangwa oya?.Numva ko muri Arsenal ariho naboneye ibyo nari nkeneye mu buryo nifuzaga gukoramo.

Ni gute nari guhindura nkajya mu ikipe isa n’ikomeye ariko ibamo kwishima guke,aho nari kuba mfite imbaraga nke ku ikipe [Muri Real Madrid].Niyemeje gukomeza kubaka inkuru y’urukundo rwanjye na Arsenal.”


Wenger yanze gutoza Real Madrid yarimo ibihangange bizwi ku isi yose