Print

Miss Earth 2019:Abakobwa biyerekanye bambaye imyambaro gakondo nabwo Paulette uhagarariye u Rwanda akubitwa inshuro[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 October 2019 Yasuwe: 2895

Muri iki cyiciro, buri mukobwa yiyerekanaga mu mwambaro gakondo uranga umuco wihariye w’igihugu cye, cyarushanijwemo n’abakobwa bose uko ari 85 bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines.

Igiraneza Paulette Ndekwe, yaserutse yambaye umwambaro gakondo w’inshabure ateruye n’icyansi mu ntoki ubundi akanyuzamo akanatega amaboko abyina umushayayo ubona ko yifitiye icyizere gihagije.

Nyuma yo kureba abakobwa bose akanama nkempurampaka katangaje abakobwa bahize abandi hagendewe ku migabane baturukamo.

Mu bakomoka ku mugabane w’u Burayi uhagarariye Espagne ni we wabonye umudari wa zahabu, uwo muri Czech Republic abona umudari w’umuringa naho wo muri Crimea atsindira umudari wa bronze.

Mu bakomoka ku mugabane w’Asia na Ocenia uwabaye uwa mbere ni ukomoka muri Mongolia, wakurikiwe n’uwo muri Phillipines naho uwo muri Vietnam aba uwa gatatu.

Uhagarariye Chili yahize abandi mu bakomoka ku mugabane w’Amerika, akurikirwa n’uwo muri Panama ndetse na Peru.

Mu bakomoka muri Afurika uwo muri Kenya yabarushije bose akurikirwa n’uwo muri Zambia naho uwo muri Nigeria aba uwa gatatu.