Print

Zari Hassan ari mu kababaro gakomeye yatewe na Kenyan Airways

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2019 Yasuwe: 6892

Uyu mucuruzi kabuhariwe wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz yavuze ko yaburiye imibavu ye ndetse n’imyenda yagombaga kwambara mu nama yari yitabiriye mu ndege ya Kenyan Airways [KQ].

Uyu mubyeyi w’abana 5 yagiye kuri Instagram ye yandika ko atazongera gutega indege ya Kenyan Airways kuko abajura bamumereye nabi bamwiba imitungo ye iba yamuhenze bikaze.

Yagize ati “Mbabajwe na Kenyan Airways.Ndi umwizerw ariko buri gihe murantenguha.Ubushize naracecetse ariko uyu munsi sinabishobora.Imibavu 4 yose nahawe nk’impano n’abashuti banjye I Dubai yabuze.Ubu ndambara iki mu nama ngiyemo?.

Reka nirengagize ukuntu buri gihe ingendo zanyu zitinda,ntimusobanurire abagenzi.Nta gihe ndagendera muri Kenyan Airways ngo yubahirize igihe.Muragayitse.Mukwiriye gushaka uko mwohereza umuntu aho ncumbitse akanzanira ibintu byanjye.Singendera Ubuntu.Nishyuye amadolari ibihumbi 2440 kugira ngo mbone indege ku munota wa nyuma.Ducane umubano mu mahoro.”

Zari yibwe iyi mitungo ye ku munsi w’ejo ubwo yari agiye Entebbe mu gihugu cye cy’amavuko cya Uganda gusa Kenyan Airways yamwijeje ko iri gukurikirana ikibazo cye ndetse abashinzwe umutungo baraza kumwishyura ibyo yabuze byose.


Zari Hassan yatanze ubutumwa butomoye kuri Instagram anenga KQ


Comments

manariyo 16 October 2019

Njye Ndunva yagura iye ndege