Print

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United yamenyekanye ahita anatangaza abakinnyi yifuza kugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2019 Yasuwe: 5644

Ikinyamakuru Daily Mail kibogamira kuri Manchester United cyatangaje ko umutaliyani Massimiliano Allegri ari hafi guhabwa akazi ko gutoza Mancehster United kuko ngo yamaze kumvikana nayo ko izamuhemba akayabo ka miliyoni 6.5 z’amapawundi ku mwaka.

Solskjaer uri mu mazi abira agiye gukina na Liverpool hari impungenge z’uko ishobora kumunyagira ibitego byinshi agahita yirukanwa ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Manchester United bwamaze kwiteganyiriza.

Umutoza Massimiliano Allegri yamaze gusaba ko Manchester United yazamugurira Emre Can na Mario Mandzukic bakoranye muri Juventus umwaka ushize ariko babuze umwanya, kugira ngo azabubakireho ikipe muri Mutarama umwaka ushize.

Mu mwaka ushize Jose Mourinho yirukanwe mbere ya Noheli ndetse birashoboka cyane ko na Ole ariko bishobora kumugendekera cyane ko umusaruro mu ikipe wabuze burundu.

Amakuru aravuga ko Max Allegri nagirwa umutoza azahita aha akazi Patrice Evra wakiniye Manchester United kugira ngo amwungirize.




Max Allegri arahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Ole muri Manchester United