Print

Lionel Messi yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa 6 nyuma yo guca agahigo ku mugabane w’Uburayi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 October 2019 Yasuwe: 2463

Ni nyuma yo gutsinda ibitego 36 muri shampiyona ya Espagne, imbere ya Kylian Mabbe wa PSG na Fabio Quagliarella wa Sampdoria yo mu Butaliyani.

Messi yegukanye iki gihembo ku ncuro ya gatatu yikurikiranya, n’incuro ya gatandatu muri rusange imugira uwa mbere watwaye iki gihembo kurusha abandi ku isi.

Ubwo Messi yashyikirizwaga iki gihembo, yashimiye byimazeyo Jordi Alba na Luis Suarez bakinana, kubera uko aba bombi bamufashije mu mwaka w’imikino ushize.

Ati” Luis Suarez na Jordi Alba bari ahangaha, ni bo mpamvu ebyiri zikomeye zatumye nshobora kwakira iki gihembo. Iyo ntaza kugira bagenzi banjye, nta nakimwe nakabaye naratwaye. Iki ni igihembo cya buri wese, ni ishimwe kuri bagenzi banjye bose tubana mu rwambariro.”

Messi arasabwa gukora atikoresheje muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo azongere kwegukana iki gihembo, dore ko atarongera kunyeganyeza incundura uko bikwiye kubera imvune za hato na hato yagiye agira.