Print

Umukinnyi wa Manchester City yateye ivi yambikira impeta umunyamakurukazi muri stade y’igihugu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2019 Yasuwe: 6017

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo Zinchenko w’imyaka 22 yafashije igihugu cye cya Ukraine kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Euro 2020 nyuma yo gutsinda Portugal 2-1.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Ukwakira 2019,nibwo Zinchenko yajyanye umukunzi we Vlada Sedan muri stade ya Kiev atera ivi amusaba ko yazamubera umugore.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, Zinchenko yanditse ati “ Yego ifite agaciro gakomeye cyane mu buzima bwanjye.”

Amakuru y’urukundo rwa Zinchenko na Vlada Sedan yamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo uyu mukinnyi yatunguraga uyu mukobwa akamusomeraga imbere y’abantu bose bari bakurikiye TV akorera.Ibi byabaye ubwo yari ari gukora Live coverage ku mukino Ukraine yatsinzemo ibitego 5-0.