Print

Rafael Nadal n’umukunzi we bamaze imyaka 14 bakundana barakorera ubukwe ahantu nyaburanga ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 2871

Rafael Nadal watwaye ibikombe bikomeye muri Tennis 19 [Grand Slams],arakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu muri aka gace ka La Fortaleza gaherereye mu mujyi wa Mallorca avukamo.

Rafael Nadal w’imyaka 33 arashyingiranwa na Mery w’imyaka 31 mu bukwe yatumiyemo abantu 350 barimo na padiri witwa Tomeu Catala urabasezeranya.

Ntabwo ibyamamare biritabira ubu bukwe byatangajwe gusa abarimo uwahoze ari umwami wa Espagne, Juan Carlos I, uraza mu ndege,umutoza wa Nadal,Carlos Moya wanakinnye Tennis,n’abandi.

Rafael Nadal uri ku mwanya wa kabiri ku isi muri Tennis agiye gushyingiranwa n’uyu mukunzi we bahuye akora mu byo gutanga ubwishingizi hanyuma ava ku kazi ayobora imishinga y’uyu mukinnyi.

Muri werurwe 2018,Rafa Nadal yabwiye ikinyamakuru Hola ati “Ndifuza gushinga umuryango.Nkunda abana kandi nifuza ko bakora icyo bashaka mu buzima bwabo.”

Aha hantu Rafael Nadal arakorera ubukwe niho Gareth Bale yakoreye ubukwe muri Kamena uyu mwaka n’umukunzi we Emma Rhys-Jones.

Aha hantu nyaburanga Rafael Nadal arakorera ubukwe haguzwe n’uwitwa Lord Lupton muri 2011 akayabo ka miliyoni 30 z’amapawundi.Aka gace niko kakiniwemo filimi ya BBC yitwa The Night Manager yagaragayemo ibyamamare nka Tom Hiddleston, Hugh Laurie na Olivia Colman.