Print

Mashami Vincent yakoze impinduka 3 mu bakinnyi 11 Amavubi arakoresha ahangana na Ethiopia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2019 Yasuwe: 2423

Nyuma y’umukino Amavubi yatsindiye Ethiopia iwayo igitego 1-0mu byumweru 3 bishize, Mashami Vincent yakoze impinduka 3 abanza mu kibuga Kimenyi Yves,Nsabimana Aimable na Niyonzima Haruna,Kapiteni w’Amavubi, basimbura Ndayishimiye Eric Bakame udahagaze neza,Mutsinzi Ange utarabonetse kubera imvune na Haruna Niyonzima wasimbuye Iranzi Jean Claude.

Amavubi arasabwa kunganya uyu mukino gusa agahita yerekeza mu mikino ya CHAN ku nshuro yayo ya kane mu mateka yayo.

Sugira Ernest niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ubanza wabereye Mekelle.Mu bakinnyi 18 bakina uyu mukino ntihagaragayemo Nshuti Savio wari uhagaze neza cyane.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga n’abasimbura babo:

Umuzamu: KIMENYI Yves

Ba myugariro: OMBORENGA Fitina, Aimable NSABIMANA, MANZI Thierry, IMANISHIMWE Emmanuel

Abakina hagati: Imran NSHIMIYIMANA, NIYONZIMA Olivier “Seif”, NDABIMANA Eric “Zidane”.

Abataha izamu: MANISHIMWE Djabel, SUGIRA Ernest, NIYONZIMA Haruna

Abasimbura: Ndayishimiye Eric "Bakame", Herve Rugwiro, Iradukunda Eric "Radu", Rutanga Eric, Iyabivuze Ozey, Byiringiro Lague.